Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Umunsi mpuzamahanga w'Abarwayi ni ikimenyetso gikomeye n'umwanya wo kuzirikana abarwayi



Abarwayi basubijwemo ikizere cy’ubuzima, berekwa ko batari bonyine

Kuri iki cyumweru tariki ya 11 Werurwe 2019, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abarwayi, ubuyobozi bwa CHUK, bwasabye abarwayi bose kugira ubwishingizi mu kwivuza kuko iyo umurwayi  ntabwo afite bimugiraho ingaruka zikomeye zirimo kubura ubwishyu bigatera igihombo ibitaro.

Umuyobozi w’ibitaro bya CHUK, Dr Hategekimana Theobard yashimye imiryango itandukanye ifasha abarwayi; abafatanyabikorwa, abagiraneza, n’abaganga b’ibitaro, aboneraho gukangurira kubasaba by’umwihariko inzego za Leta gukangurira abanyarwanda bose gushaka ubwisungane mu kwivuza biteganiriza kugirango twese duhuze imbaraga mu kubaka igihugu.

Umuyobozi w’ibitaro bya CHUK, Dr Hategekimana Theobard

Dr Hategekimana Theobard avuga ko Icyo basaba abafatanyabikorwa cyane ni ikijyanye n’ubwishingizi, kudufasha gushishikariza abarwayi bacu kugira ubwishingizi kuko ubuzima buhenze cyane .

Dr Hategekimana avuga ko bafite n’ikibazo gikomeye cy’abarwaza bata abarwayi babo kubera kubura ubwishyu bigatuma ibitara bishyingura abarwayi benshi, ati:”uyu mwaka dusoje wa 2018 twashyinguye abarwayi bagera ku 180, abenshi muri bo badafite ubwisungane mu kwivuza ndetse ari imwe mu mpamvu ituma imiryango yabo ibata muri ibi bitaro mu guhunga umwenda”.

Mu 2018 ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), biherereye mu Karere ka Nyarugenge, byakira abarwayi bari hagati ya 450 na 500 bivuza bataha n’abandi bari hagati ya 20 na 30 bahabwa ibitaro, ibi bitaro bikaba bihura n’ikibazo cyo kwakira abarwayi benshi barenze ubushobozi bwabyo kuko bafite ibitanda 500.

Abaturage bakwiye kugira mituweli kuko byagaragaye ko n’abo CHUK, yashyinguye ababo babataye mu bitaro kubera gutinya imyenda baba bagomba kwishyura kuko nta mituweli babaga bafite.

Ubuyobozi bwa CHUK bwanatangaje ko abantu 850 ari bo batishyuye ibi bitaro mu bagera ku bihumbi 140, ibi bitaro byakiriye mu 2018.

Kuri uyu munsi hagaraye umutima ukunda aho amadini n’amatorero ndetse n’abafatanyabikorwa bitanze amafaranga azafasha abarwayi mu bibazo bahura nabyo, basaba n’uwaba afite umutima utabara ko yafasha aba barwayi abinyujije kuri konti iri muri Banki I&M Bank 00010-5040488-0304

Chorale Mutagatifu Augustin yo muri Paruwasi ya Cyahafi yasusurukije Abarwayi

Abayobozi b'Amadini n'Amatorero n'inzego za Leta bitabiriye uyu munsi w'abarwayi

Nkundiye Eric Bertrand


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA

Missionnaires d'Afrique 150 ans

Cenetra Hotel

UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018