Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Umuryango mwiza, igicumbi cy'uburere n'inzira y'ubumwe n'ubwiyunge : Nyagatare



IYOGEZABUTUMWA 03/07/2019

Ku itariki ya 1 Nyakanga 2019, muri Diyosezi ya Byumba, mu Karere k’Ikenurabushyo (Doyenné) ka Nyagatare, hijihijwe umunsi mukuru wo guhimbaza insanganyamatsiko y’uyu mwaka w’Ikenurabushyo: «UMURYANGO MWIZA, IGICUMBI CY’UBURERE N’INZIRA Y’UBUMWE N’UBWIYUNGE» (Reba Ibaruwa ya gishumba itangiza umwaka w’Ikenurabushyo muri diyosezi ya Byumba 2018-2019, igika cya 1).

Hari abagize amakorali yarushanyijwe guhimba no kuririmba indirimbo zirimo iyi nsanganyamatsiko. Yari yaturutse mu maparuwasi agize aka Karere k’Ikenurabushyo (Doyenné): Matimba, Mimuri, Nyagatare, Nyarurema, Rukomo. Ayo makorali ni ayari yabaye aya mbere iwabo, yaje kurushanwa ku rwego rwa Doyenné. Hari n’imbaga y’abakristu baje kuyashyigikira. Bibabera n’umwanya wo kongera kuzirikana kuri iyi nsanganyamatsiko, bongera gusomerwa no gusobanurirwa Ibaruwa ya gishumba yatangije uyu mwaka w’Ikenurabushyo 2018/2019, muri Diyosezi ya Byumba, nk’uko yatangajwe na Musenyeri Servilien NZAKAMWITA, Umushumba w’iyi  Diyosezi, ku wa 17 Nzeri 2018. 

Padiri Dion MBONIMPA, Padiri Mukuru wa Paruwasi Mimuri, watanze ikiganiro kuri iyi nsanganyamatsiko, yagarutse ku bikorwa 12 byagombaga gukorwa, nk’uko byari byifujwe n’Umwepiskopi mu rwandiko rutangiza  umwaka w’Ikenurabushyo 2018/2019. Dore ibyo bikorwa nk’uko tubisoma muri urwo rwandiko mu gika cya 13 :

1) Amahugurwa y’inzego zitandukanye ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka, abahuguwe na bo bagahugura abakristu mu matsinda babarizwamo ;

2) Kurushaho kwegera no kwita ku byiciro byose by’abagize umuryango tuzirikana ko icyiciro cy’abana kuva bakivuka kugera ku myaka yo kujya mu ishuri bakeneye kwitabwaho by’umwihariko ;

3) Kwita by’umwihariko ku bakobwa babyaye imburagihe, bagashyirwa mu matsinda, bagashakirwa ingo zibaheka, zikunganira ababyeyi babo mu bujyanama, no kongera kwisanga mu muryango kimwe n’abana babo ;

4) Gutanga inyigisho zishishikariza ubusugi n’ubumanzi mu rubyiruko ;

5) Kurushaho kunoza imitegurire y’abitegura gushyingirwa no kunoza imirongo migari y’ihuriro ry’ingo, inyigisho n’intera zikoreshwa mu gutegurira abashakanye kunoza umubano wabo ndetse n’abana babo ;

6) Guhugukira ibikorwa bigamije guha agaciro Isakramentu ry’Imbabazi; gucengera byimbitse ubukungu tuvoma mu nzira y’ubwiyunge: kwiyunga n’Imana, kwiyunga natwe ubwacu, kwiyunga na bagenzi bacu no kwiyunga n’ibidukikije ;

7) Kurushaho kwita ku bashegeshwe n’amateka yaranze u Rwanda no kwifashisha Service ya TFT (Thought field Therapy), mu kuvura abafite intimba n’ibikomere by’umutima batewe n’amateka y’ibyabaye mu Rwanda ;

8) Gushyiraho gahunda y’imihimbazo yo gusaba ubumwe n’ubwiyunge ;

9) Kubarura no guherekeza imiryango ibanye mu makimbirane; guhitamo no gutegura imiryango ihabwa inshingano zo gukemura amakimbirane (imiryango y’ubwahukaniro) n’amatsinda y’abafashamyumvire b’imiryango ibanye mu makimbirane y’urudaca ;

10)  Kugira ibiganiro mpaka mu byiciro by’abakristu (abakristu n’abihayimana) mu nzira yo gushaka amahoro arambye mu miryango ;

11) Gushyiraho Clubs z’ubumwe n’ubwiyunge hose muri Diyosezi cyane mu mashuri no mu rubyiruko ;

12) Gushyigikira no kugana Centre Imbabazi yatangijwe muri Paruwasi ya Mutete, hagasurwa kandi hakabera amahugurwa agamije kwimakaza umuco w’ubutabera n’amahoro; ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’inyigisho z’isanamitima ku bantu bahuye n’ihungabana ku buryo butandukanye” (Reba Ibaruwa ya gishumba itangiza umwaka w’Ikenurabushyo muri diyosezi ya Byumba 2018-2019, igika cya 13).

Ipfundo ry’iyi nyigisho y’Umwepisikopi, uwantangaga ikiganiro yavuze ko ari urukundo nyampuhwe (amour misericordieux) rugomba kuranga abagize umuryango. Umuryango awugereranya n’ikibuga abagize umuryango bitorezaho kandi bagaragarizaho urukundo. Ababyeyi bagakunda abana, babaha uburere bwiza. Bagakunda kandi n’abagize umuryango bose, waba umuryango muto (urugo), waba umuryango mugari (société). Bityo umuco w’ubutabera n’amahoro ukaganza, bishingiye u bumwe n’ubwiyunge. Ubuzima busagambmu mu muryango.

Padiri Dion MBONOMPA yagize ati:  “Nimube abanyampuhwe, nk’uko So wo mu ijuru ari umunyampuhwe! (Lk 6, 36). Ariko se , ibanga ryo kuba “abanyampuhwe nk’uko Data Nyir’ijuru ari umunyamuhwe ni rihe? Ibanga ryo gukurikiza aya magambo mu by’ukuri, riri mu myumvire myiza y’urukundo rw’Imana. Ikunda abakene, abarwayi, abanyantege nke, abato, abaciye bugufi, insuzugurwa... Imana ntikunda ubukene, ariko ikunda abantu ishingiye ku bukene bwabo. Iyo igiye gukora urutonde rw’abo igaragariza urukundo, ubukene ni bwo ishingiraho. Gukunda umuntu uhereye ku bukene bwe, ku ntege nke ze, ku burwayi bwe, ku bumuga afite ...! Ngiryo ibanga rwo gukunda nk’Imana, no kugendera kure igishuko tugwamo kenshi, cyo kudakunda nk’Imana, bityo tukarangwa kenshi no kwihimura, kwihorera, kwihanira, kugira inzika, kutabasha kubabarira, kutabasha gukunda abo tutavuga rumwe! Dukunze gupfa n’abandi ko ari abanyamakosa! Amakosa y’ingenzi dupfa n’abandi, ni  uburyarya, amanyanga, ubugugu, ubunebwe, ikinyabupfura gike, ubuhemu, ubugome, .... Ariko mu maso y’Imana, ni ikibazo gikomeye : Niba se amakosa yabo ari bwo bukene bwabo, akaba ari bwo burwayi bwabo,  ugira ngo kubakunda no kubagirira impuhwe uhereye mbere na mbere kuri ubwo burwayi bwabo si ko kubakiza?” ( Tubisanga mu “ Ikiganiro ku ikenurabushyo rya diyosezi yacu ya Byumba muri uyu mwaka wa 2018-2019” urup.5, cyatanzwe na Padiri Dion MBONIMPA, tariki ya 2 Nyakanga 2019.).

Uwatanze ikiganiro yabajije abari bahari aho bageze bashyira ibi bikorwa uriya mukoro Umwepisikopi yabahaye.

Padiri Dion MBONIMPA yagarutse kandi ku kamaro k’indirimbo, agira ati: 1° Muri rusange, indirimbo zigira akamaro mbere na mbere ko kugeza ku bandi ibyo utekereza, ibyiyumviro, cyangwa ibyo wemera; 2° Muzika, cyangwa kuririmba , ari urufunguzo rw’ubuhanzi (La musique est la clé de la créativité); 3° Icya gatatu, cyijyanye n’impamvu yaduhurije hano, ni uko muzika iha uburere kuryoha (La musique rend l’éducation agréable); 4° Muzika ni ubwoko bw’imvugo ishobora kwahuranya imbibi z’ibihugu bitandukanye n’imico inyuranye, bukamenyekanisha imbamutima z’abantu kandi ku buryo bunogeye amatwi, bityo iyo mvugo n’ubutumwa igamije gutambutsa bukaba bwakwakirwa neza kurusha izindi mvugo; ndetse umuhanga uzwi cyane witwa Darwin, yavuze ko muzika ari imvugo y’umutima yatanze kubaho imvugo ikoresha amagambo ( La musique est un langage du coeur qui a précédé le langage parlé dans l’évolution de l’Homme”) Reba www.futura-science. Ni kubw’iyo mpamvu ubwo bwoko bw’imvugo bunogera n’Imana, ku buryo na Mutagatifu Agustini yabibonye kare,agahamya ko “Aba asenga kabiri uririmba neza”, “ Prie deux fois qui chante bien”,“Bis orat qui bene cantat ” ! (Ikiganiro ku “Ikenurabushyo rya diyosezi yacu ya Byumba muri uyu mwaka wa 2018-2019”, urup.3 - 4, cyatanzwe na Padiri Dion MBONIMPA, tariki ya 2 Nyakanga 2019.).

Yanzuye ikiganiro cye agira ati: “Niyo mpamvu rero, Ibihangano byakozwe muri iyi gahunda y’amarushanwa, byaba ibyo mu rwego rw’amasantarali, byaba ibyo mu rwego rw’amaparuwasi, ariko cyane cyane ibyo muri uru rwego rw’akarere, dukwiriye kubifata nk’umutungo ukomeye wa Kiliziya, ndetse  n’igihugu !!! Uwo mutungo ukwiriye gucungwa neza, kandi ukabyazwa umusaruro mu rwego rw’umuco, no mu rwego rw’ukwemera ”(Ikiganiro ku “Ikenurabushyo rya diyosezi yacu ya Byumba muri uyu mwaka wa 2018-2019”, urup.5, cyatanzwe na Padiri Dion MBONIMPA, tariki ya 2 Nyakanga 2019.).

Amarushanwa yari agamije kunoza imiririmbire y’abaririmbyi, kwinjira mu nsanganyamatsiko y’umwaka w’ikenurabushyo 2018-2019, ubusabane no kumenyana hagati y’abaririmbyi. Aya marushanwa yarangiye amaparuwasi akurikiranye atya, nk’uko byatangajwe mu ruhame, urutonde turarubagezaho duhereye kuri korali (Chorale) yagize amanita ya nyuma  duheruke iya mbere: Sainte Cecile (Paruwasi Nyagatare), Ubuzima bw’iteka (Nyarurema), Abasonzeye ijuru (Matimba), Yeruzalemu nshya (Mimuri), na Korali Saint Dominique (Rukomo). Icyo twavuga ni uko buri korali yinjiye neza mu nsnganyamatsiko, dore ko n’iya nyuma, korali Sainte Cecile (Paruwasi Nyagatare), yagize hejuru y’amanota 70%.

Uyu munsi wo guhimbaza insanganyamatsiko y’umwaka w’Ikenurabushyo mu Karere k’Ikenurabushyo (Doyenné) ka Nyagatare, muri Diyosezi ya Byumba, wabaye rwose ibirori n’umwanya w’amahugurwa. Abawitabiriye batahanye akanyamuneza n’inyota yo kuzongera kubona inyigisho n’ibirori nk’ibi umwaka utaha.

Byatangajwe na Padiri Valens NSABAMUNGU wo muri DIYOSEZI BYUMBA


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA

Ubutumire : Mpuzamiryangoremezo Mt Jeraridi

Cenetra Hotel

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018