Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yasabye urubyiruko rusoje amasomo y’imyuga kuzabyaza umusaruro ubumenyi n’ubushobozi rwahawe



Abana n'Urubyiruko 31/10/2019

Ku wa kabiri tariki ya 29 Ukwakira 2019, Caritas ya Diyosezi ya Ruhengeri yatanze ibikoresho ku rubyiruko 40 rwarangije amasomo y’imyuga inyuranye irimo ubudozi, ububaji, ububoshyi bw’imipira, gutunganya imisatsi, gukora amashanyarazi, ubukanishi, gutwara imodoka no gusudira. Aba basore n’inkumi bahawe ibikoresho baturuka mu ma Paruwasi ya Butete, Kinoni, Katedrali ya Ruhengeri, Nyakinama, Janja, Mwange na Runaba.Ibikoresho byatanzwe bifite agaciro k’amafaranga miliyoni cumi n’esheshatu n’ibihumbi magana atandatu na makumyabiri na bitanu (16 625 000 FRW).

Mu butumwa bw’ Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana yarusabye kuzabibyaza umusaruro no guhuza imbaraga. Yagize ati: "Mubyaze umusaruro ubwenge n’ubushobozi mwiyubatsemo. Mubyaze umusaruro ibikoresho babahaye, mukora neza umwuga mwitoje, mukagira ubuzima bwiza, mugateza imbere imiryango yanyu, mugateza imbere Kiliziya. Ubu ngubu abagiraneza baguhaye intango, iriya mashini n’ibindi bikoresho baguhaye ubungubu, mu gihe kiri imbere iriya mashini izabyare izindi. Kandi wabikesha ko wakoze, ugakora neza. Iyo mashini yabyara izindi ku buryo hari n’umuvandimwe wafasha. Mugafatanya mukiteza imbere mwahuje imbaraga".

Umwepiskopi yahamagariye uru rubyiruko gufata neza ubuzima bwarwo rwirinda icyabuhungabanya cyose by’umwihariko yarusabye kurwanya ubukene, ingeso mbi zose n’ibindi byangiza isura rwaremanywe.Yarwijeje kuzakomeza kuruba hafi mu kurwanya ibyangiza isura y’Imana rwaremanywe.

Yagize ati: "Bana bacu, Imana yabaremye ibakunda, kandi ibafiteho umugambi mwiza. Kiliziya ihora ibazirikana. Diyosezi ya Ruhengeri ihora izirikana urubyiruko kugira ngo iruhe ubushobozi n’uburyo bwo kwiteza imbere no kubaho neza.Urubyiruko rwifasha, rukagira igikorwa rukora, rukiteza imbere, rugateza imbere imiryango yarwo, rugateza imbere Diyosezi, rugateza imbere igihugu. Imana rero yabaremye muri beza kuburyo ikintu cyose cyaza cyangiza iyo sura y’ubwiza bw’Imana muri mwebwe, tugomba guharanira kukirwanya twivuye inyuma.

Nyiricyubahiro Musenyeri  yashimye Caritas ya Diyosezi ya Ruhengeri kubikorwa by’urukundo ikomeje muri gahunda yo kuba hafi abantu bose no kubafasha mubyo bakeneye. Yagize ati, "muri ibyo bikorwa bya Caritas ya Diyosezi yacu, tugira inshuti nziza zidushyigikira muri gahunda zacu kandi akaba ari inshuti zifite imbaraga, zifite ubushake, zirangwa n’urukundo kuburyo umushinga nk’uyu wo gufasha abantu iyo tubiyambaje batwitaba bwangu."

Umwepiskopi yashimiye Lucia Bressan wari uhagarariye ishyirahamwe ry’abaterankunga bo mu gihugu cy’Ubutaliyani batanze ibi bikoresho ku rukundo n’ubwitange bagaragaza mu kwita ku bikorwa bya Caritas no gushyigikira ibikorwa binyuranye by’iyi Diyosezi muri rusange.

Lucia Bressan yasabye urubyiruko kutazapfusha ubusa ibyo bikoresho rwahawe. Yarwifurije kuziteza imbere no kugira ubuzima bwiza. Yashimiye ishyirahamwe ry’Abaterankunga b’Abataliyani bahuriyemo ku mutima w’urukundo n’impuhwe bagaragaje bagatanga ibyo bikoresho.

Padiri NGIRIMANA Narcisse umuyobozi wa Caritas ya Diyosezi ya Ruhengeri yasabye uru rubyiruko kuzafata neza ibyo bikoresho, kuzabibyaza umusaruro no kutazapfusha ubusa ubumenyi n’ubushobozi bahawe.

Urubyiruko rwahawe ibyo bikoresho rwishimiye iki gikorwa ; ruhamya ko ruzabibyaza umusaruro, rwirinda gupfusha ubusa amahirwe rwahawe na Diyosezi yarwo. Rwatangaje ko ruzaharanira kubyaza umusaruro ubumenyi n’ubushobozi rwahawe.

 

NYIRANDIKUBWIMANA MariaGoretti


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA


KINYAMATEKA : Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kivugira rubanda, kandi giharanira impinduka mu mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'amahoro, umuco n'imyidagaduro. Kuva mu w'1933.

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018