Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Umwana w’imyaka ine yatunguye benshi mu gususutsa ibirori (DJ)



Ku myaka ine n’iminsi ijana na mirongo itatu, Archie Norbury umwana muto wo muri Hong Kong yanditse amateka yo gushyirwa mu gitabo cy’abakoze ibidasanzwe cyangwa abaciye uduhigo ku isi(Guinness world records 2019). Yabikoze nyuma yo kuba ikirangirire mu kuvanga umuziki, asusurutsa abantu mu birori bitandukanye (benshi bita DJ) mu migi itandukanye ku isi muri uyu mwaka.

Uyu mwana ubu uzwi ku izina rya DJ Archie bivugwa ko yagaragaje impano yo kuvanga umuziki mu ndirimbo zinyuranye afite imyaka ibiri gusa. Ibimenyetso by’uko akunda umuziki cyane bifatwa nk’ukwigaragaza kw’impano yifitemo ngo yabigaragaje ku myaka ibiri gusa, aho yahoraga ahanze amaso se DJ Dad John Norby, akamutega amatwi ndetse igihe cyose bari kumwe mu rugo akamusaba gucuranga.

Amakuru dukesha urubuga rwa Guinness world records.org avuga ko uyu mwana yashyigikiwe mu mpano ye maze ahabwa umwanya wo kuyigaragaza mu birori no mu nzu z’imyidagaduro ahantu hatandukanye.

Dj Archie yasusurukije abanyabirori mu gitaramo cya UK Music Festival na National Breakfast Show byabereye mu gihugu cy’u Bwongereza muri uyu mwaka. Mu bihe bitandukanye, yasusurukije abakunzi b’umuziki muri Hong Kong by’umwihariko ahazwi ku izina rya Bungalow night club.

Uyu mwana wagaragaje ubuhanga budasanzwe mu kuvanga imiziki binogeye abataramyi akiri muto yavukiye i Dubai, nyuma y’igihe gito ababyeyi be bimukira muri Hong Kong ari naho yagaragarije iyi mpano. Iyo hagize umubaza ku buhanga bwe mu kuvanga umuziki, avuga ko we icyo yikundira ari indirimbo gusa. Mu bitaramo byanyuze benshi mu batangariye impano ye harimo icyitwa  the Raver Tots Festival kitabiriwe n’abantu ibihumbi birindwi, icyabereye i Boomtown muri Hampshire n’i Clockenflag muri Hong Kong. Uyu munsi akurikirwa n’abantu basaga ibihumbi Magana arindwi ku rubuga rwa instagram.

                                                   MANIRAGABA Emmanuel


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA


KINYAMATEKA : Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kivugira rubanda, kandi giharanira impinduka mu mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'amahoro, umuco n'imyidagaduro. Kuva mu w'1933.

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018