Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Uri umusaseridoti iteka : Diyoseze ya Byumba yungutse umusaseridoti mushya



Amakuru ya Kiliziya 11/07/2019

Kuri uyu wa Kane, tariki 11 Nyakanga 2019, Diyoseze ya Byumba yibarutse umusaseridoti, padili Gilbert Niyitanga  n’abadiyakoni batatu. Ni mu birori byatangijwe n’igitambo cya misa cyayobowe na nyirucyubahiro Musenyeri Seleveriyani Nzakamwita umushumba wa Diyoseze ya Byumba acyikijwe n’imbaga y’abakristu.

Mu birori byitabiriwe n’abepiskopi batandukanye barimo Musenyeri Vicenti Harorimana umushumba wa diyoseze ya Ruhengeri, Musenyeri Kizito Bahujimihigo, musenyeri Oreste Inciamatata, abapadiri, abihayimana ndetse n’abahagarariye ubuyobozi bwa leta.

Diyakoni Gilibert Niyitanga wahawe isakaramentu ry’ubusaseridoti yashimiye Imana n’abantu bamufashije kugera kuri iki kiciro cy’ubusaseridoti anabasaba inkunga y’isengesho kugira ngo azashobore  kurangiza neza  ubutumwa  Nyagasani amuhamagariye.  Yagize ati “ Ndashimira Imana yo yanfashije nkaba ngeze aha, ndashimira kandi buri wese wambaye hafi, ubu rero ndabasaba inkunga y’isengesho kugira ngo nzabashe kurangiza neza ubutumwa Nyagasani ampamagariye binyuze kuri musenyeri umushumba wa diyoseze yacu, ndifuza rwose kuba  umusaseridoti Yezu ashaka , kandi abakristu babonamo koko ishusho ya Yezu we musaseridoti mukuru” .

Nyiricyubahiro Musenyeri Selviriyani Nzakamwita, umushumba wa Diyoseze ya Byumba akaba yizihizaga isabukuru y’imyaka 76 amaze avutse ndetse n’imyaka 48 y’ubusaseridoti n’amakumyabiri n’itatu y’ubwepisikopi, mu butumwa yagejeje ku mbaga y’abakristu yari yitabiriye uyu muhango yagarutse ku ngabire y’ubusaseridoti bakiriy, ashimira Imana ku ngabire zitandukanye yahawe zirimo ubusaseridoti ndetse n’ubwepisikopi.  Yagize  ati” Kuri iyi tariki buri mwaka nibuka amavuko yanjye , nkibuka  ingabire y’ubusaseridoti nahawe ku itariki 11 z’ukwakarindwi 1971 nkibuka kandi n’itariki nahaweho ubwepisikopi ndashimira imana rero kuri izo ngabire zose Imana yampaye,nyishimira cyane cyane uburyo yashoboje kwinjira mu mugambi wayo nubwo yenda ntabyujuje ijana ku ijana ariko ibyo nakoze niyo mbikesha, uyu munsi rero nkaba nishimira ko muri uyu murimo w’ubwepisikopi twagize umusaruro.”

Munsenyeri Selviriyani kandi akaba yibukije Padiri mushya Gilbert Niyitanga ko ubusaseridoti yahawe atari ubwe wenyine nubwo ariwe wabwakiriye, aho yamwibukije ko ari ubwa Kiliziya. Ati “Nyakubahwa, Padiri Gilbert , ubusaseridoti wahawe, nkuko ubona abantu baje ari benshi ubusaseridoti wahawe, ni wowe wabwakiriye ariko ntuziharire ni ubwakiriziya kandi ni ukugira ngo Imana ikwifashishije itugeze ku mugambi wayo”

Uyu muhango ukaba watangiwemo ikiciro cy’ubudiyakoni ku bafuratiri batatu aribo Furatiri  Evariste Ndikumwenayo, Furatiri Patrick Dushimimana ndetse na Furatiri Theoneste Karekezi. Muri ibi birori kandi byitabiriwe na Guverineri w’intara y’amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney ndetse n’abahagarariye inzego za leta  zitandukanye ni z’umutekano.

MUBASHANKWAYA Fulgence


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA


KINYAMATEKA : Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kivugira rubanda, kandi giharanira impinduka mu mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'amahoro, umuco n'imyidagaduro. Kuva mu w'1933.

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018