Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Urubanza rwa Rukeratabaro rwatumye bifuza kumenya aho abandi babahekuye baherereye



Ubutabera n'Amahoro 14/06/2019

Abacitse ku icumu bo mu Karere ka Rusizi, by’umwihariko abiciwe ababo kubera Rukeratabaro Theodore n`abandi bafatanyaga kwica abatutsi, bavuga ko amakuru y’urubanza rwe bayamenye kandi bakaba barakiriye neza igihano yahawe cyo gufungwa burundu kubera ibyaha yakoze muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994, ariko bakifuza ko banamenya amakuru ku bandi bakoranye nawe ibyaha batazi niba bafunze cyangwa bakidegembya mu bihugu hirya no hino.

Umuryango w’ababiligi RCN Justice &Democratie ufatanyije na PAX PRESS n’indi miryango y’uburenganzira bwa muntu, mu mushinga wabo wo kumenyekanisha amakuru ku manza ziburanishwa mu bihugu byo hanze basuye akarere ka Rusizi aho babasobanuriraga abaturage imigendekere y`urubanza rw`uwitwa Rukeratabaro Theodore wahoze ari umujandarume wagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994, abaturage baboneraho kubasaba ko bajya bababwira n`andi makuru kubandi bakoze Jenoside muri ako karere.

Laurent Ndagijimana Perezida wa Ibuka mu Karere ka Rusizi avuga ko urubanza rwa Rukeratabaro abarokotse Jenoside  bari bakeneye kumenya uko byarangiye ariko ukumva ko bafite inyota yo kumenya amakuru y`abandi. Ati ``abarokotse Jenoside baba bafite inyota yo kumenya uko iizindi manza zagenze, uretse ko hari n`iziba ntizibanyure. Bavuga urubanza rwa Bagambiki, Ntagerura, urwa Yusufu bumvise ibihano ariko ntibamenye uko rwaburanywe``.

Yagize ati  `` ko tugize amahirwe tukaba tubonye kandi mukaba mukurikirana imanza zibera hirya no hino, kandi tukaba dufite agahinda k`imanza zagiye ziba, nk`urwa Bagambiki Emmanuel wari Perefe,  rwararangiye, ntitwagira uruhare rwo kubimenya, kandi Mibilizi aho twari turi yahatsembye abantu kuburyo bwagaragariraga buri wese, tukaba tubyumva tukumva turababaye, dufite n``ipfunwe. Ndetse n`izindi manza zagiye zigenda gutyo ``.  Akomeza asaba RCN ko yabagezaho n`andi makuru kuzindi manza. Ati `` nk`uko tumenye ibya Rukeratabaro mubashije no kutubwira iby`abandi twumva bakiri hanze tutarumva ko bafashwe``.

Sabagasani Theobard warokokeye Mibilizi yibaza aho abandi baje kubica baba baherereye. Ati ``njye nibaza ku kibazo cya Yousuf Munyakazi wazanye n`interahamwe ze harimo uwitwaga Mugunda, baza kwica Mibilizi ariko urubanza rwe ntitwigeze turumenyeshwa , bamwe ntibazi n`uko rwarangijwe ``.  Akomeza agaragaza n`abandi azi bakekwaho kuba barakoze Jenoside atazi amakuru yabo ati `` nka Burugumesitiri wahose ayobora iyi Komini  wahunze niwe washishikarije abantu gukora Jenoside, sinigeze menya uko yakurikiranywe, bityo twumva hari ubutabera tutari twabona``.

Nkubito Jean Chrysostome we yagize ati ``hari abantu bagiye bakora Jenoside ndetse hari n`abagwa muri gereza. Abantu bagiye bakora Jenoside gutyo urubanza rwobo rukaba iyo ngiyo, ntitumenye uko byagenze, ndetse hari n`abafite amakuru y`amagambo bagiye bavuga barimo kwica, ntitubabone ngo baze, bakagenda bagahakana ibyo bakoze aho bari , kuko urubanza ruba rwabereye iyo hanze``. Akomeza avuga ko hari benshi batazi uko imanza zabo zarangiye . ati ``nk`abagiye baburanira iyo hanze benshi ntituzi uko imanza zabo zarangiye``. 

Kalinda Vedaste, Perezida wa Ibuka mu Kagari ka Kacyuma, mu murenge wa Gashonga mu Karere ka Rusizi yashimiye uburyo babwiwemo amakuru ku rubanza rwa Rucyeratabaro ngo n`ubwo  batabimenye urubanza rwe rukirimo. Ati ``abandi basigaye batarafatwa cyangwa bafunze, uwaramuka afashwe, koko abenshi bakoreye ibyaha kuri paruwasi ya Mibilizi, kuri Sitade n`ahandi hantu hatandukanye, mugihe imanza zabo zigiye gutangira mwajya mutubwira byaba ari ibitekerezo dushobora gutanga tukabitanga kare``. 

Ikindi yongeyeho ati `` bavuze kuri burugumesiri Nkubito wari wayoboraga komini Gishoma, hari na Burugumesitiri witwaga Sumayire Celestin wari burugumesitiri wa komini Cyimbogo abo bose niko bagragara mu bantu batsembaga abatutsi i Mibilizi. Turifuza ko umuntu wese wafatwa muri iyi cyangugu mwajya mubitumenyesha kare. ``

                                                    
Juvens Ntampuhwe, umuhuzabikorwa w’umushinga ugamije ubutabera no kwibuka muri RCN  witwa  Justice et Mémoire  nawe ahamya ko ari ngombwa ko uwakorewe icyaha amenya ko uwamuhemukiye yahanwe. Agira ati “guhana umuntu, uwo yahemukiye ntabimenyeshwe bituma uwahemukiwe yumva ko nta butabera bwabaye”.  Kuri we asanga aba atahawe ubutabera bwuzuye.

Ku bandi bagiye bagaragazwa n`abaturage bashinjwa kuba barakoze Jenoside Juvens Ntampuhwe yavuze ko hari benshi bataranafatwa ariko agira icyo avuga kuri Bagambiki waburanye. Ati ``icyemezo urukiko rw`Arusha rwamufatiye, nta cyaha bamuhamije bivuze ko bamugize umwere``.  

Akomeza asobanuro ko mu manza zose hatabamo ukuri kose uko kwakabaye.  Ati ``hari igihe haba hari ukuri ariko umucamanza ntabashe kukugeraho bitewe n`ibimenyetso byatanzwe, umucamanza akabona ko nta bimenyetso bihagije yahawe atari uko wenda bibuze ariko ababitanze ataribo bari babifite neza cyangwa se batazi kubisobanura uko bikwiye``.

Avuga ko hari benshi bakigendagenda batarafatwa, hari n`abashakishijwe n`urukiko mpuzamahanga bagishakishwa batarafatwa ababwira ko bazajya bakurikirana amakuru bakajya bayabagezaho. Abibutsa ko icyaha cya Jenoside ari icyaha kidasaza. Ati ``umuntu utarafatwa ubu mushobora kumva yafashwe ejo, ndetse no mu myaka 100 uzaba akiriho azaba ashobora gukurikiranwa``.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Rusizi Ndagijimana Laurent,  yavuze ko hakiri lisiti nini iriho abantu bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside. Avuga ko ariko iyo lisiti atari iya burundu ko hari n`abandi bari hirya no hino batazwi aho bari, hari abagiye bahindura amazina n`aho bakomoka ariko yizera ko n`ubwo bizafata igihe ariko bazafatwa. Gusa avuga ko ikibabaje cyane kurusha ari uko abenshi mu bakoze ibyo byaha barahunze ariko imiryango yabo iragaruka. Ati ``aba bo muri iyo miryango barahari barize bigishijwe n`iki gihugu barangije barongera baragenda ntibanakorera igihugu, basanze ba se kandi ntibanavuga aho bari``.  

Akomeza avuga ko n`abatarafatwa bavuga ko bihishe bibeshya. Ati ``ari abafunze ari n`abagishakishwa bose tubana n`imiryango yabo . bazi aho bari ariko ntitwababwira ngo babatuzanire, mu mategeko umwana yemerewe guhishira se``.

Yongeraho ko ariko hari n`abakoze Jenoside batazigera bamenyekana cyakora ko icyo cyaha bazagisazana. Kuko nibagaruka mu Rwanda byo,  yagaruka ashaje azaba ashobora gukurukiranwa. 

INGABIRE Grâce


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA

Ubutumire : Mpuzamiryangoremezo Mt Jeraridi

Cenetra Hotel

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018