Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Urubyiruko 9000 rwafashijwe kwivana mu bukene n’umuryango utegamiye kuri Leta AJPRODHO-JIJUKIRWA



Umuyobozi wa AJPRODHO-JIJUKIRWA Bwana Muhigirwa yavuze ko uyu muryango uharanira inyungu z’umuyarwanda

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu n’iterambere, cyane cyane mu rubyiruko AJPRODHO-Jijukirwa, avuga ko muri rusange ibyerekeye uburenganzira bwa muntu mu Rwanda bihagaze neza. Ibi byavugiwe mu nama Rusange ya AJPRODHO JIJUKIRWA yateranye  ku nshuro yayo ya 26 n’abanyamuryango bayo baturutse mu ntara zose z’igihugu, aho bishimiye ibyagezweho muri 2018, bahiga n’ibyo bagiye gukora muri 2019

Kuri iki cyumweru tariki ya 31 Werurwe  2019, mu nama Rusange yateraniye i Kigali, abanyamuryango barebeye hamwe ibikorwa byagezweho umwaka ushize wa 2018 n'ibyo bagiye gukora uyu mwaka 2019.

Umuyobozi wa AJPRODHO-JIJUKIRWA, Bwana Muhigirwa, yavuze ko bishimira byinshi mu bikorwa bagezeho umwaka ushize wa 2018 mu kurengera ibikorwa bya muntu,  aho bafashije urubyiruko kwivana mu bukene rusaga ibihumbi icyenda bagikasha kwihangira imirimo. Yemeza ko inzira ikiri ndende ko ibyo bakora ari bimwe mu bikorwa byunganira Leta. Yagize ati :”Ibikorwa byinshi bifasha abanyarwanda kwiteza imbere by’umwihariko urubyiruko, ubu uyu mwaka dufite umushinga Duhuze Project mu gufasha urubyiruko mu kwubaka ubumwe no gusakaza amahoro”. Yakomeje avuga  ko n’ubwo hari byinshi bakoze kuburengenzira bwa muntu ariko hari n’ibindi bigifite ibibazo bikenewe gukorerwa ubugororangingo birirmo Uburezi, itangwa ry’amasoko cyane cyane ya Leta n’ibindi .

Muhigirwa yasoje asaba  urubyiruko ko rugomba kumenya ko uyu muryango ari uwabo bagaharanira gufatanya kuwubaka  bashakira hamwe umuti urambye wo kurwanya ubukene bwugarije urubyiruko, kuko bigaragara ko abamaze kubusezerera batanga ubuhamya bwaho bamaze kwigeza heza ku buryo babera abandi urugero rwiza.

Abitabiriye iyi nteko rusange baboneyeho no kuzuza imyanya y’inzego itari yuzuye

Businge Anthony avuga ko ngo ibyo bakora byose bijyanye no guharanira uburenganzira bw’Umunyarwanda. Ko bakora ubuvugizi, abaturage bakabona amazi, na byo bikaba biri mu burenganzira bw’umuturage.

Inteko yasojwe no gutora bamwe mubuzuza komite basimbura icyuye igihe ndetse n’abeguye bavuga ko beguye ku mpamvu zabo bwite. Muri iyi nteko rusange hatowe urwego rushinzwe kugenzura umutungo kuko abari basanzweho beguye.

AJPRODHO-JIJUKIRWA ni umuryango ufasha urubyiruko cyane cyane kwihangira imirimo bafasha urubyiruko kwivana  mu bukene aho urugera ku bihumbi icyenda (9.000) rwafashijwe, ubuyobozi bukavuga ko  bugikomeza kugira ngo urwo rubyiruko ruve mu bukene.

AJPRODHO-JIJUKIRWA ifite undi mushinga wo kwigisha abaturage kumenya ibibakorerwa kugira ngo bibe ibyabo,kuburanira abana b’abakobwa baterwa inda zitateganijwe.

Urubyiruko rwiga muri  kaminuza rwibumbiye muri uyu muryango rwateguye inama y’inteko rusange y’umuryango w’urubyiruko uharanira uburenganzira bwa muntu n’iterambere rurebera hamwe icyatuma rurushaho kuzamurana bahera cyane cyane kubafite ikibazo cy'amikoro.

                                                                                                    NKUNDIYE Eric Bertrand


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA

Ubutumire : Mpuzamiryangoremezo Mt Jeraridi

Cenetra Hotel

Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018