Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Urubyiruko rugera ku bihumbi 9223 rwafashijwe kwikura mu bukene



Abana n'Urubyiruko 04/02/2019

Umuryango w’urubyiruko uharanira iterambere n’uburenganzira bwa muntu AJPRODHO-JIJUKIRWA  wasoje umushinga wari watangiye mu mwaka wa 2015 ushinzwe  kugabanya ubukene bwugarije urubyiruko,Youth Employability in informal sector (YEIS) wafashije abagera ku bihumbi 9223 kwikura mu bukene mu myaka ine ishize.

Uyu mushinga wari ugamije kuvana mu bukene urubyiruko 8000 ubu ukaba waragenze neza aho umusaruro wiyongereye ukarenga igipimo cyari cyihawe ubwo uyu mushinga watangizwaga. Uyu mushinga wageze ku rubyiruko 9223, mu turere 7 tugize u Rwanda aritwo Nyarugenge,Kicukiro,Rubavu,Nyabihu,Ngororero,Gakenke hamwe na Rulindo, ku rubyiruko ruri hagati y’imyaka 16-30 ariko 70% bakaba bari abagore. wafashije urubyiruko kwiga imyuga irimo ubudozi, gutunganya imisatsi , kwibumbira mu matsinda no kwizigamira hagamijwe kwiteza imbere.

Uyu mushinga watwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari ebyiri, urangiye urubyiruko wafashije rwarageze ku rwego rwo kwihangira imirimo no gutanga akazi.

Justus Kangwagye Umuyobozi mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) Ushinzwe Imitwe ya Politiki n’Imiryango Itari iya Leta

Justus Kangwagye Umuyobozi mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) Ushinzwe Imitwe ya Politiki n’Imiryango Itari iya Leta, , yashimiye Ajprodho-Jijukirwa, uruhare rwayo mu guteza imbere urubyiruko rw’u Rwanda. anasaba urubyiruko rwafashijwe n’uyu mushinga, kuzabyaza umusaruro ubumenyi bahawe bakiteza imbere bateza n’igihugu imbere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa AJPRODHO-JIJUKIRWA Bwana Antony Busingye ashima ubufatanye n’inzego bafatanyije muri iki gikorwa cyo gufasha urubyiruko kwikura mu bukene

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa AJPRODHO-JIJUKIRWA Bwana Antony Busingye yashima uburyo habayemo gufashanya hagati ya YWCA na CARE International  mu myaka 4 bafatanije uyu mushinga wo kugabanya ubukene bwugarije urubyiruko ( YEIS).

Ati: “ mu myaka ine umushinga utangiye  bimwe mubyo twabigishaga harimo umuco wo kwizigamira bahereye  ku mafaranga make ashoboka ibyo twabikoze mu gihe cy’umwaka, dukomeza kubahugura kugeza aho muribo batangiye gufatamo inguzanyo batangira gukora imishinga itandukanye”.

Higishijwe urubyiruko rugera ku 1445 abagore akaba aribo benshi bagera 1068.

                                                                                 Nkundiye Eric Bertrand


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA

Ubutumire : Mpuzamiryangoremezo Mt Jeraridi

Cenetra Hotel

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018