Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Uruhare rwa siporo mu myigire y’abana mu mashuri abanza



Uburezi n'Umuco 04/09/2019

Kenshi mu bana no mu bantu bakuru kwiga birarambirana mu buryo bworoshye, ariko uko amasomo agenda atangwa mu masaha agize umunsi, iyo umwana abashije kubona akaruhuko, no gukina bimufasha kugabanya umunaniro w’ubwonko no kongera umusaruro mubyo yiga.

Mu kiganiro n’umuyobozi w’ishuri ribanza rya Ngarama Mfikinayo JMV, avuga ko siporo igira uruhare runini cyane mu myigire y’abana, kuko ifasha abana mu gutekereza neza no kwaguka mu bwenge. JMV yagize ati: “Ubundi umwana aturuka iwabo ashaka aho asabana n’abandi, muri uko gusabana rero, siporo niyo ya mbere ibigiramo uruhare, kwiga bikaza ku mwanya wa 2. Iyo umwana akoze siporo bituma aruhuka mu mutwe agatekereza neza, kandi bigatuma n’amasomo ayumva neza, akabasha kuyatsinda.”  Si ibi gusa ariko siporo ifasha abana yongeyeho ko inafasha abana kurambuka mu ngingo, ntibahinamirane, ikanabarinda indwara za hato na hato zishobora gufata mu buhumekero, mu mitsi cyangwa mu maguru.

Mfikinayo JMV umuyobozi w'ishuri Yemeza  ko siporo ari ngombwa cyane mu burere bw'umwana

Uyu muyobozi w’ishuri yakomeje avuga ko ubusanzwe, umwana wakoze siporo uko bikwiriye, akenshi niwe wa mwana utsinda neza kurusha abandi, siporo kandi ikaba igira uruhare mu kurinda abana kujya mu makosa haba mu kurwana, mu mitekerereze mibi idakwiriye cyangwa guta ishuri, ikaba igira uruhare runini cyane kuko iri mu by’ibanze umwana akeneye mugihe ari ku ishuri. Yakomeje avuga ko n’ubwo amashuri menshi ayigisha mu buryo budakwiriye, bitewe n’ibibazo bitandukanye, birimo ibibuga bicye byo kwidagaduriramo, ibikoresho n’amarushanwa adahagije mu bana, ndetse n’abarimu bayigisha bakaba batayisobanukiwe neza kuko ari ntaho bayize, siporo ni ingirakamaro cyane kuko igira uruhare runini mu myigire y’abana.

Si umuyobozi w’ishuri gusa kandi kuko n’umwarimu wa siporo muri iri shuri witwa Raban, yatangaje ko siporo ari ngombwa cyane kuko niyo akenshi abana bahuriramo bakanamenyerana, yewe n’abafite impano bakaba bakwigaragaza. Agaruka ku mbogamizi ziboneka mu bana mu gihe cya siporo yavuze ko akenshi kubera ibikoresho bikeya abana usanga bajya mu kibuga nta nkweto cyangwa imyenda yabugenewe bakaba bashobora guhura n’impanuka nko gukomereka, imipira iba idahagije, ibibuga bidahari, akaba asaba leta ko yarushaho gufasha ibigo by’amashuri cyane cyane ibyo mu cyaro kubona ibikoresho bya siporo nk’uko babona n’ibitabo byo kwigiramo.

Pierre Claver NYANDWI @Kinyamateka


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA


KINYAMATEKA : Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kivugira rubanda, kandi giharanira impinduka mu mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'amahoro, umuco n'imyidagaduro. Kuva mu w'1933.

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018