Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Urukundo nyakuri rurategereza ‘True Love Wait’- Musenyeri Antoni Kambanda



Abana n'Urubyiruko 05/08/2019

Guhera tariki 24 kugera 28  Nyakanga urubyiruko rusaga ibihmbi bitanu ruturutse mu madiyoseze gatorika  atandukanye  agize  u Rwanda ndetse no mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda nka Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo  bahuriye muri diyoseze ya Gikongoro , mu ihuriro ry’urubyiruko ku rwego rw’igihugu  ku nshuro ya 18. Ni ihuriro ryari rifiter insanaganyamatsiko igira iti “ Ndi Umuja wa Nyagasani,  byose bimbeho , nk’uko ubivuze”(Lk 1,38). Uru rubyiruko rukaba rwarishimiye n’inyigisho ndetse n’ibiganiro  byahatangiwe  kuko ngo bizabafasha kwiteza imbere haba kuri roho ndetse no kumubiri.

Bimwe  mu biganiro byahawe uru rubyiruko, kwikubitiro rwahawe  ikiganiro  na Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni Kambanda , Arkiyepeskopi  wa Kigaki akaba n’umuyobozi wa Diyoseze  ya Kibungo, muri iki kiganiro cyari gifite umutwe ugira uti ” Urubyiruko, impano y’ubuzima n’ibibazo by’imyororokere muri iyi si ya none: agaciro k’ubuzima, ibyonnyi n’inzira yo gutsinda”  yagarutse  ku bibazo by’ugarije urubyiruko biterwa n’imyumvire ihari yo gufata icyaha cy’ubusamabanyi  nkaho ntakibazo  mu kumva nabi gahunda yo gukoresha imiti mu buryo bwo kwirindfa gusama. Yagize ati” Muri iyi minsi hari ibibazo bitandukanye  byugarije urubyiruko cyane bifatiye ku buzima bw’imyororokere, urubyiruko rusigaye rwishora mu cyaha cy’ubusambanyi , bitewe n’iyumvire mibi y’ubwigenge  buturuka mu kumva nabi gahunda yo gukoresha  imiti mu kwirinda gusama.”

Yongeyeho ko  ubu buryo bwose burinda gusama butarinda icyaha, ko ahubwo urubyiruko rugomba kwifata rugakomera ku busugi n’ubumanzi kuko urukundo nyakuri rurategereza” True Love Wait” , kuko mu gihe umuntu yishoye mu mibonano mpuzabitsina mbere, ibyo mu Kinyarwanda bita ‘Ubukwe bubisi’ ku rubyiruko ngo usanga umwe ahinduye undi igikoresho cy’irari ry’umubiri.

Musenyeri Kambanda akaba yarabwiye urubyiruko ko rugomba kwirinda ibyonnyi kugira ngo bazubake umuryango uboneye.

Rumwe mu rubyiruko rwitabiriye iri huriro rukaba rwarishimiye iyi nyigisho  ngo kuko izabafasha  kwirinda muri iki gihe cyugarijwe  n’irari ku rubyiruko.

Umuhoza  Alliyani, umwe mu rubyiruko rwari rwaturutse muri diyoseze ya Nyundo yagize ati “ Muri iyi minsi urubyiruko twugariwe n’irari cyane riterwa nibyo tubona ku mbga nkoranyambaga na za interineti , ntitubashe kubyirinda bikadushora mu ngeso mbi z’ubusambanyi n’ubwiyandarike, nyuma yo kumva ko urukundo nyakuri rutegereza , twafashe umwanzuro nkuko musenyeri yabidusabye tugomba  kurinda imibiri yacu”

 Kristu ni Muzima ‘Christus Vivit’’

 Mu kiganiro cyatanzwe na padiri Faustin Nyumbayire cyari gifite  umutwe ugira uti”Icyo Kiliziya ibwira urubyiruko, tumenye urwandiko rwa Papa rw’ibyavuye muri Sinodi ku Rubyiruko ‘Kristu ni Muzima’ »(Exhortation Post Synodale ‘‘Christus Vivit’’). yibukije urubyiruko ubutumwa Nyirubutungane papa Fransisco  yabageneye binyuze muri uru rwandiko rwa gishumba. Yagize ati” Muri iyi minsi hari ibirangaza  bitandukanye, urubyiruko rugomba kubimenya , rukamenya n’uburyo rubyitwaramo, aha twavuga nk’ikoranabuhanga rimaze gufata indi ntera, iri korana buhanga rishbora gukoreshwa neza rigatanga amahirwe ku rubyiruko ndetse rikaba n’umuyoboro w’inyigisho zubzka sosiyete, ariko mu gihe ribaye  rikoreshejwe nabi ryatuma ejo hazaza  hurubyiruko hagenda nabi, rubyiruko ni muhe umwanya Kristu abayobore mu buzima, nibwo muzabasha  gusobanukirwa n’ingabire mwahawe ”

Musenyeri  Seleveriyani Nzakamwita, umushumba wa diyoseze ya Byumba, akaba n’umuyobozi wa komisiyo y’urubyiruko mu nama y’abepisikopi, mu butumwa yageneye urubyiruko akaba yarabasabye kwirinda icyaha, bakomera ku mategeko y’Imana kuko byabafasha gutsinda Ibibashuka bikabashora mu ngeso mbi.

Ndi Umuja wa Nyagasani,  byose bimbeho, nk’uko ubivuze

Urubyiruko rukaba rwarafashe umugambi rushingiye ku butumwa bwari  mu nsanganyamatsiko y’iri huriro aho bavuga ko bagomba gutega amatwi bakumva icyo Imana ibabwira ndetse bagakora ugushaka kwayo  nkuko umubyeyi Bikiramaliya yicishije bugufi.

Ishimwe Olvier, umwe mu rubyiruko rwa diyoseze ya Gikongoro yagize ati” Nishimiye inyigisho zitandukanye twahawe muri iri huriro, ariko by’umwihariko, insanganyamatsiko y’uyu mwaka impaye umugambi wo guca bugufi tugatga amatwi tukumva icyo Imana itubwira kandi tugakurikiza ugushaka kwayo”

Umwe mubaje bahagarariye urubyiruko rwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Marthe ukomoka muri diyoseze ya Goma  yatangaje ko bishimiye uburyo bakiriwe muri iri huriro  ndetse ko basaruye imbuto nyishi ku nyigisho bahawe. Ati “ Twishimiye uburyo imiryango yatwakiriye neza , ndetse n’igihugu cy’u Rwanda muri rusange, mu gihe cy’iminsi ine tumaze muri iri uriro twasaruye imbuto nyishio zirimo, kunguka inshuti nshya no kubaka ubuvandimwe, inyigisho zitandukanye twahawem zaratwubatse haba kuri roho ndetse no ku mubiri, twe nk’urubiruko rwaturutse muri Repubulika ihareanira Demokarasi ya Kongo tuzasangiza abandi bavandimwe ibyiza twasaruye muri iri huriro ribaye ku nshuro ya 18”

Mu gusoza iri huriro mu  gitabo cy’Ukaristiya cyatuwe na Nyiricyubahiri Musenyeri Seriviliyani NZAKAMWITA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba, akaba na Perezida wa Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe ikenurabushyo ry’urubyiruko, yibukije urubyiruko ko Imana itanga ihumure n’imbabazi, maze agaruka ku ngingo zikubiye mu Isengesho rya Dawe uri mu ijuru asaba urubyiruko gusenga no kwiringira Imana kuko ari Umubyeyi ukungahaye ku mpuhwe n’imbabazi.

Imwe mu myanzuro yatiwe muri iri huriro ry’urubyiruko

Iri huriro ry’urubyiruko rikaba ryarafatiwemo imyanzuro itandukanye , ikaba yarafashwe n’urubyiruko nyuma yo kumva inama n’inyigisho  zitandukanye, iyo myanzuro ikaba yaragarutse  ku kubaha ubuzima no kurwanya icyabuhungabanya icyo aricyo cyose; gukomera ku busugi n’ubumanzi kugeza igihe baboneye umuhamagaro wabo bagendeye ku ntego “URUKUNDO NYAKURI RURATEGEREZA” (True love wait).

Kurushaho gukunda Umubyeyi Bikira Mariya Nyina wa Jambo bakabigaragariza mu gukunda ishapule ndetse no kumwigana mu mibereho yamuranze.

Kumenya guhitamo icyiza no kuzibukira ikibi, muri iyi si y’ikoranabuhanga rikataje, bakihatira kuba inshuti za Yezu Kristu We Gisubizo cy’ibibabazo byabo.

Kurushaho kwimakaza indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda n’iza Kiliziya, barwanya cyane cyane ihohoterwa iryo ariryo ryose, barwanya ibiyobyabwenge, inda zitateganyijwe mu bana no mu rubyiruko.

Kongera imbaraga mu bikorwa bibafasha kwiteza imbere mu matsinda yo kwizigamira no mu makoperative.  Kurushaho kugira umuco w’isuku  no kwirinda indwara z’ibyorezo, bakanabitoza abandi.

Mu gusoza iri huriro hakaba haratanzwe ibihembo by’ishimwe ku rubyiruko rwitwaye neza ndetse n’abitabiriyekurusha abandi. Ku nshuro ya 19 iri huriro rikaba rizabera muri diyoseze ya Kabgayi mu mwaka 2020.

Amadiyoseze akaba yaritabiriye ku buryo bukurikira:

·  Diyosezi ya Gikongoro: 1486

·  Diyosezi ya Cyangugu: 410

·  Diyosezi ya Kibungo: 375

·  Diyosezi ya Nyundo: 373

·  Diyosezi ya Butare: 261

·  Diyosezi ya Byumba: 234

·  Diyosezi ya Kabgayi: 211

·  Diyosezi ya Ruhengeri: 177

·  Arkidiyosezi ya Kigali: 115

Hitabiriye kandi urubyiruko rwaturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo: 21 baturutse muri Diyosezi ya Goma n’umwe waturutse i Bukavu.   Uru  rubyiruko rukaba  rwaherekejwe n’Abapadiri  96 baturutse mu ma Diyosezi yose, ndetse n’Abihayimana 157.

MUBASHANKWAYA Fulgence


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA


KINYAMATEKA : Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kivugira rubanda, kandi giharanira impinduka mu mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'amahoro, umuco n'imyidagaduro. Kuva mu w'1933.

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018