Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

'Utakunze umurimo ntacyo wageraho' - Mukarubega



Uburezi n'Umuco 09/05/2019

Kaminuza y’Amahoteli, Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi (UTB), yahaye impamyabumenyi abanyeshuri 663 barangije amasomo mu byiciro bitandukanye, ibahishurira ko ibanga ryo kuzibyaza umusaruro ari ugukunda umurimo. Abo banyeshuri barimo 473 barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza, na 190 barangije muri gahunda y’imyuga n’ubumenyingiro. Ibirori byabereye i Kigali  ku wa 7 Gicurasi 2017, byafatanyijwe no guha abanyeshuri 1207 icyemezo cy’uko bahuguwe amasomo y’ikoranabuhanga.

Senateri, Prof. Nkusi Laurent, yavuze ko ubumenyi abarangije bakuye muri UTB yizeye ko buhagije mu kubafasha guhangana n’ibibazo bahura nabyo no gufasha Leta muri gahunda zo kwihutisha iterambere rirambye kandi bakagira uruhare rugaragara mu kwihangira imirimo .

Mu muhango wo guhabwa impamyabumenyi n'impamyabushobozi abanyeshuri bahize abandi barabishimiwe, Bahawe ikirango cy’uko bitwaye neza n’ibindi bihembo byatanzwe n’abafatanyabikorwa ba UTB birimo mudasobwa, amatike y’indege n’ibindi bikoresho.

Perezida wa UTB , Zulfat Mukarubega,yagiriye inama abasoje amasomo yabo ko kugira ngo bagire aho bagera bisaba gukunda umurimo. Yagize ati:" Utakunze umurimo ntacyo wageraho. gukora cyane amasaha menshi ukaryama make no kuba inyangamugayo nibyo bizatuma mwiteza imbere ”.

Umuyobozi mukuru wa UTB, Dr Callixte Kabera, yashimiye abagize uruhare kugira ngo uyu muhango ugerweho harimo abanyeshuri, abarezi n’abandi bafatanyabikorwa babafashije kubona aho bimenyereza umwuga. Ashima umwihariko w’abarangije uyu mwaka bose. Uretse kuba bahawe impamyabumenyi z’amasomo bize, bose banafite ibyemezo by’uko bize kandi bashoboye gukoresha ikoranabuhanga gitangwa n’ikigo mpuzamahanga cya ICDL.

Kuva mu 2008, UTB imaze gutanga impamyabumenyi n’impamyabushobozi ku banyeshuri barenga 4600; muri bo abasaga 85% yarabakurikiranye isanga babonye akazi mu bigo bitandukanye ndetse barimo n’abashinze ibigo birenga 73 mu rwego rwo kwihangira imirimo. UTB ifite abanyeshuri basaga 6000, abenshi (4 900) biga mu ishami rya Kigali naho 1900 biga mu rya Rubavu. Ibroro byitabiriwe n’inzobere mu burezi, abanyeshuri, imiryango n’inshuti zabo, abafatanyabikorwa ba UTB n’abandi.

Nkundiye Eric Bertrand


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA


KINYAMATEKA : Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kivugira rubanda, kandi giharanira impinduka mu mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'amahoro, umuco n'imyidagaduro. Kuva mu w'1933.

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018