Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Utanga arahirwa kurusha uhabwa (Intu 20, 35) : "Ubumwe bw'abakarisimatike i Kabuga"



Ku wa Gatandatu tariki ya 02/03/2019, ku Ngoro y’Impuhwe z’Imana i Kabuga muri Arkidiyosezi ya Kagali  habereye  ubumwe ngarukamwaka  bw’Abakarisematike ku rwego rwa Arkidiyosezi ya Kigali  bwari bufite insanganyamatitsiko igira iti “ UTANGA  ARAHIRWA  KURUSHA UHABWA (Ibyakozwe n’intumwa 20, 35).

 Uyu munsi ufatwa nk’ubukwe bw’abakarisematike, niwo munsi witabirwa kurusha andi mahuriro yabo. Uhuza abakarisimatike benshi n’inshuti zabo ukarangwa n’ibikorwa bitatu by’Ingenzi bakomora ku mibereho y’abakristu bambere (SOMA IBYAKOZWE N’INTUMWA :2,42-47):

  1. Gusingiza Imana no kwakira inyigisho bategurirwa n’umuvandimwe umwe muri bo,
  2. Guturira hamwe Igitambo cy’Ukaristiya  
  3. Gusangira(ubusabane)

Mu Nyigisho nziza yahaye abakarisematike kuri uwo munsi ; Padiri Jean Pierre NTIVUGURURWA;Umujyanama w’abakarisematike ku rwego rwa Arkidiyosezi ya Kigali (Aumônier) yashishikarije abakarisematike  kuba intangarugero mu bikorwa bya Kiliziya cyane cyane mu gutanga Ituro rya Kiliziya.

Twibuke ko ntakiguzi na kimwe watanga ngo ubone ijuru, ni ukuvuga ko ibyo dusabwa byose ari  ubusa ugereranyije n’Umwami wacu Yezu Kristu, Yezu we adusaba gutanga byose dufite tubiha Imana, hanyuma ntabwo uzasigarana ubusa uzasigarana umugisha w’Imana, twibuke wa mupfakazi watanze uduceri 2 ari nawo mutungo we yarafite imbere n’inyuma, (Mk12, 41-44) nutanga imfashanyo  y’abakene n’umusanzu wa Kiliziya, nta ngingimira, wishimye,  uzamenye ko amavanjili 4, yakwinjiye wese. Kugeza ubu abantu bamenye gusingiza Imana, kubera ivugururwa muri Roho Mutagatifu,tuzi gusoma Bibiliya, twitabira za Misa,tuzi kubyinira Imana,tuzi kwigisha ijambo ry’Imana, tuzi gusengera abarwayi,hasigaye  rero ivugururwa. mu mifuka yacu, hasigaye  ivugururwa mu masakoshi yacu, hasigaye  ivugururwa  kuri konti zacu, hasigaye  ivugururwa mu masambu yacu, hasigaye  ivugururwa  ku nyungu zacu, hasigaye  ivugururwa  ku mishahara yacu.

Uwo munsi w’ubumwe bw’abakarisematike witabiriwe na bamwe mu bapadiri Omoniye b’abakarisematike,abihayimana batandukanye n’abahagarariye imiryango (Communauté) zavutse kuri Karisimatike.

 

MWIZWRE Florent.


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA

Ubutumire : Mpuzamiryangoremezo Mt Jeraridi

Cenetra Hotel

UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018