Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Yubile y'imyaka ijana y'ukwiyegurira Imana mu Rwanda : Abiyeguriyimana ni impano y'Imana n'abahamya b'isi irangwa n'icyizere muri ibi bihe turimo



Kuri uyu wa 2 Gashyantare, Kiliziya ihimbaza umunsi mukuru wa Yezu aturwa mu ihekaru. Kuri uyu munsi ngarukamwaka kandi abihayimana bazirikana k'ubuima bwabo bw'abiyeguriyimana. Mu Rwanda, muri uyu mwaka barahimbariza hamwe uyu munsi i Kibeho. Insanganyamatsimatsiko baracukumbura kandi bazakomeza no kuzirikanaho umwaka wose igira iti : "ABIYEGURIYIMANA NI IMPANO Y’IMANA N’ABAHAMYA B’ISI IRANGWA N’ICYIZERE MURI IBI BIHE TURIMO". Hashize imyaka ijana, abanyarwandakazi ba mbere binjiye mu muryango w'Abiyeguriyimana. Ni muri urworwego, Abepiskopi gatolika mu Rwanda bageneye Abiyeguriyimana n'abakristu muri rusange ubutumwa bugamije gukangurira abantu inzira yo guhinduka no gukomeza kwivugururamo umugenzo mwiza wo kwiyegurira Imana.
Abepiskopi bati :
1. Mu mwaka w’2017, ubu hashize imyaka ibiri, twishimiye guhimbaza Yubile y’imyaka ijana y’ubusaserdoti mu Rwanda. Na none nyuma yo gusoza umwaka udasanzwe w’ubwiyunge wabaye muri 2018, uyu mwaka wa 2019 utuzaniye ibyiza byo guhimbaza Yubile y’imyaka 100 y’ubuzima bwo kwiyegurira Imana mu Rwanda. Uyu mwaka wa Yubile uzafungurwa ku mugaragaro ku itariki ya 2 Gashyantare 2019 mu Ngoro ya Bikira Mariya y’i Kibeho, uzanahasorezwe ku ya 25 Werurwe 2020, ku munsi mukuru wa Bikira Mariya abwirwa ko azabyara Umwana w’Imana. Iyi Yubile ihaye Kiliziya y’u Rwanda uburyo bwo gushimira Imana, Yo yayigeneye iyo « mpano ikomoka ku Mana Data igahabwa Kiliziya ku bubasha bwa Roho Mutagatifu », bikagarararizwa mu Muryango w’ABENEBIKIRA. Ariko na none iyo mpano igaragarira no mu yindi miryango y’Abiyeguriyimana ikorera mu Rwanda, kuko yose ifite ubutumwa bwo gukangurira abantu inzira yo guhinduka no gukomeza kwivugururamo umugenzo mwiza wo kwiyegurira Imana. Kubera iyo mpamvu rero, tubatumiriye mwese, bavandimwe dukunda, kuzahimbaza mu buryo bukwiye iyi Yubile uko izateganywa mu madiyosezi yose yo mu Rwanda.

2. Mu gice cya mbere cy’ubu butumwa, turabasobanurira mu ncamake imizi n’imiganda by’ubuzima bwo kwiyegurira Imana muri rusange, n’ubutumwa bwabwo muri Kiliziya ndetse no mu isi. Mu gice cya kabiri turabagezaho mu magambo avunaguye Amateka y’Ubuzima bw’Ukwiyegurira Imana mu Rwanda, ubufasha butanga, ibyishimo byabwo bidatana n’imihangayiko bijyana, tutibagiwe n’ingorane buhura na zo ndetse n’amizero akwiye kuburanga muri ibi bihe turimo. Igice cya gatatu cy’ubu butumwa kiribanda kuri Yubile nyir’izina y’Ukwiyegurira Imana mu Rwanda nk’uburyo butagereranywa bw’inzira yo guhinduka no kwivugurura. Ibyo byose ntibiri butubuze ko muri iki gice dutangamo imirongo ngenderwaho izakurikizwa kugira ngo imihimbazo izaranga uyu Mwaka wa Yubile izarusheho kugenda neza.
 
IGICE CYA MBERE

UKWIYEGURIRIMANA : IMPANO IMANA YAHAYE KILIZIYA KU BUBASHA BWA ROHO MUTAGATIFU

3. Nk’uko Papa Yohani Pawulo wa II yabyerekanye, uko ibihe byagiye bisimburana hagiye habaho “abagabo n’abagore bakurikira umuhamagaro w’Imana kandi bayobowe na Roho Mutagatifu, bagahitamo ubuzima bwihariye bwo gukurikira Kristu, kugira ngo bamwiyegurire n’umutima utarangwa n’impagarara (reba 1 Kor 7, 34). Na bo, kimwe n’intumwa, basize byose bemera kugumana na We no kumukurikiza nk’uko na We ubwe yiyemeje kumvira Imana no kugaragira abavandimwe ” (VC 1). Mu guhesha agaciro ubutumwa n’ubuhamya byabo, Kiliziya ifata imibereho yabo, ni ukuvuga “ubuzima bwo kwiyegurira Imana”, nk’igikorwa kidafite intangiriro ku bitekerezo bya muntu, kabone n’ubwo yâgira imyumvire ihebuje ite, ahubwo ni “ ingabire Imana yihera Kiliziya ku bubasha bwa Roho Mutagatifu” (VC, 1).

4. Umugambi w’ibanze w’abahamagarirwa kwiyegurira Imana ni ugukurikira Kristu mu mibereho yabo yose, bikagaragarira mu nama zishingiye ku Ivanjili basezeranira mu ruhame kubahiriza, cyangwa se ku yandi masezerano na yo bashobora gukora ashingiye ku butumwa w’Ukwiyegurira Imana ubwabwo : izo nama basezerana kubahiriza zishingiye ku Ivanjili ni ubumanzi, ubukene n’ukumvira, bakabisezerana baniyemeza gukora uko bashoboye kose ngo bahunge ibyonnyi byabatambamira mu mugambi mwiza wo kubahiriza itegeko ry’urukundo no guharanira ubutungane bushingiye ku mihango mitagatifu bakorerwaho. Koko rero, biyegurira Imana mu ngingo zabo zose, bakayikunda kuruta byose, kugira ngo begukire Nyagasani kandi bamwubahishe aho bari hose mu buryo bushya kandi bwihariye. Iyo mpano y’ikirenga ni yo ibunga na Kiliziya mu ibanga ryayo ry’indengakamere, bigatuma bashobora guhorana ubuyobokamana bwuje ubunyangamugayo muri byose, baharanira icyagirira akamaro buri wese mu rugaga rw’Umubiri-mayobera wa Kristu ariwo Kiliziya (reba LG, 44; Mutuae Relationes, 10).

5. Abiyeguriyimana bāzi neza ibijyana n’ubutumwa bwabo bwihariye, bakabimenyera mu mibereho yabo, mu miterere “ndengakamere” y’Umuryango w’Imana, mu gihe baharanira mbere ya byose gutanga ubuhamya bugaragara kandi buhebuje bwa Kristu muri iyi si. Kandi koko, Abiyeguriyimana bagaragara nk’ishusho ya Kristu urangamiye Imana ku musozi mutagatifu, cyangwa utangariza abantu iby’ingoma y’Imana, cyangwa se na none ukiza uburwayi n’ubumuga bwose, akanahindura abanyabyaha abaganisha mu bugingo busendereye, igihe agenda aha umugisha abana kandi abantu bose akabasesekazaho ineza, byose akabikora mu kumvira Imana Se no mu gukora ugushaka kwayo (LG, 46). Kubw’ubuzima bwabo, abiyeguriyimana bamenyesha Umuryango w’Imana ko iwabo h’ukuri kandi hahoraho atari kuri iyi si, ahubwo ko bagomba guhora baharanira kuzatura iwabo h’ukuri mu ijuru.
 
6. Birumvikana ko kubahiriza ubwo butumwa atari ibintu byoroshye. Niyo mpamvu hashobora kubaho ibigeragezo n’ibitsitaza bishobora koshya no kugusha abafite umutima woroshye. Arikoabiyeguriyimana bakora uko bashoboye kose kugira ngo ingorane bahura nazo muri iki gihe kandi mu bice byose by’isi zitageza aho “zivuguruza amasezerano yabo abarirwa mu nkingi za mwamba ubuzima bwa Kiliziya bushingiraho. Koko rero, abiyeguriyimana ni imbaraga zitagereranywa mu kubumbatira no gusâkâza inyigisho zishingiye ku Ivanjili igihe cyose n’ahantu hose” (VC, 3).

7. Umurimo wa gitumwa ukorwa n’abiyeguriyimana ugeza no ku kuyihôrwa. Koko rero, “muri iki kinyejana, kimwe no mu bindi bihe byaranze amateka, abagabo n’abagore biyeguriye Imana babaye abahamya ba Kristu Nyagasani bamwegurira ubuzima bwabo. Koko ni benshi bagombye guhungira mu buvumo babitewe no gutotezwa n’ingoma z’abanyagitugu n’abanyarugomo, maze mu kwibanda ku bikorwa by’iyogezabutumwa mu mahanga, mu gutabara indushyi n’abakene, mu kwita ku barwayi no ku basigajwe inyuma n’amateka, bo bakomeza kubaho nk’abiyeguriyimana by’ukuri, ndetse ku kiguzi cy’imibabaro myinshi ariko ivanze n’ubutwari, rimwe na rimwe bikajyana no kwemera ko amaraso yabo amenwa, bityo bakishushanya na Nyagasani wabambwe ku musaraba (VC, 86). Ubwo butumwa ni ubw’agaciro gakomeye kugira ngo ubuzima bwo kwiyegurira Imana bwivugururemo igisobanuro cyabwo muri iki gihe tugezemo.

IGICE CYA KABIRI
INCAMAKE Y’AMATEKA Y’UKWIYEGURIRIMANA MU RWANDA

8. Nk’uko ubuzima bwo kwiyegurira Imana ari impano Imana Data yahaye Kiliziya y’isi yose, ubwo buzima ni n’impano yihariye yahawe Kiliziya y’u Rwanda. Koko rero, ni abiyeguriyimana b’ibitsina byombi bashinze Kiliziya muri iki gihugu, none imyaka ikaba igiye kuba 120 ibyo bibaye. Amateka azakomeza kugaragaza ko gihamya y’ukwiha Imana mu buzima bw’abayiyegurira yatangiranye n’uruzinduko abamisiyoneri ba mbere (Musenyeri Yohani-Yozefu HIRITI, Abapadiri Búrâri na Baritolomayo na Furere Anselimi) bakoreye i bwami kwa Musinga ku itariki ya 2 Gashyantare 1900. Abo bamisiyoneri bose bari abo mu Muryango w’Abamisiyoneri b’Afrika (Abapadiri Bera), washinzwe na Kardinali Karoli Lavijeri. Bamaze kubyemererwa n’umwami, bashinze Paruwasi ya Save ku itariki ya 8 Gashyantare 1900. Ababikira b’Abamisiyoneri b’Umwamikazi w’Afrika (Ababikira Bera), na bo bashinzwe na Kardinali Karoli Lavijeri, bageze mu Rwanda ku itariki ya 13 Werurwe 1909.

9. Kuba amateka y’ukwiyegurira Imana mu Rwanda atangirana na Kiliziya Gatolika muri iki gihugu, binasobanura ko ayo mateka yashinze imizi mu by’ukuri igihe umukobwa wa mbere w’umunyarwandakazi yiyeguriye Imana burundu. Byose byatangiye mu mwaka w’1912 ubwo Musenyeri Yohani-Yozefu HIRITI yari amaze gutorerwa kuba Umuyobozi wa Vikariyati ya Kivu, icyicaro cye akagishyira ku Nyundo ; icyo gihe yasabye Ababikira Bera kudakomeza kwibanda gusa kumenyereza abanyarwandakazi imirimo yo kwigisha mu mashuri, ahubwo ngo bajye banabagezaho na gahunda zigamije kwiyegurira Imana, kugira ngo abumva bashaka kugana iyo nzira babihitemo, maze nabo baziyegurire Imana. Icyifuzo cy’ibanze cy’uwo mukurambere, cyari ugutegura hakiri kare abasore n’inkumi b’abanyafurika bazaba abogezabutumwa muri bagenzi babo basangiye umuco n’amateka. Yari yarasobanukiwe neza ko kugira « abasaserdoti n’abiyeguriyimana ba kavukire ari intambwe y’ingenzi kugira ngo Ivanjili ishobore guhuzwa n’Umuco karande w’ahantu». Nk’uko yabivugaga, « abo bihayimana ba kavukire bazaba ingirakamaro cyane mu buryo bwo gukwirakwiza ubukristu hose, kuko bazaba bazi neza ururimi bakoresha n’umuco basangiye ». Kandi koko, muw’1903 yari yarashinze Seminari nto i Bukumbi, aza kuyimurira i Lubiya mu Ntara ya Ihangiro muri Tanzaniya. Abana b’abanyarwanda 15 bari baratangiye kuyigamo.

10. Umubikira Mama Inyasi wa Loyola yakiriye neza icyo gitekerezo cya Musenyeri Hiriti. Abakobwa yigishaga gatigisimu yatangiye no kubaganiriza iby’ubuzima bwo kwiyegurira Imana ; yakirana urukundo abamugejejeho icyifuzo cyo kugana iyo nzira, anabafasha uko ashoboye ngo bashobore guhangana n’itotezwa bajyaga guhura naryo mu miryango bakomokamo ítákiranye urugwiro ubwo buryo bushya abakobwa babo bari badukanye bwo kubaho. Koko rero ntibihanganiraga guhara inkwano babaga bategereje ku rubyaro rwabo, kimwe no kubona abakobwa babo bagwa mucyo babonaga nk’« umuvumo wo kuzapfa batabyaye ». Ubwo rero, Mama Inyasi amaze guhabwa ubutumwa bushya bwo kuva ku Nyundo akajya gushinga indi Kominote y’Ababikira Bera i Rwaza, ba bakobwa yari yaratangiye gutoza inzira yo kwiyegurira Imana bacitse intege, maze iyo nzira barayireka. Ariko Mama Inyasi we akomeza imihigo ku gikorwa yari yaratangiye cyo gushyira mu bikorwa umushinga wa Musenyeri Hiriti. Ubwo rero, ku buryo butangaje, aho amariye kugera i Rwaza (ni muri Ruhengeri) ntiyatinze kubona abanyarwandakazi baturutse mu mpande zose z’igihugu ahari harubatswe za misiyoni baje bifuza kwegurira Imana ubuzima bwabo. 

11. Nyamara n’ubwo abamisiyoneri batari bake batakiranaga urugwiro ihamagarwa ryo kwiyegurira Imana ku banyafurika muri rusange no ku banyarwanda by’umwihariko, muri misiyoni zimwehabonekagamo Abapadiri Bera bafatanye urunana n’Ababikira Bera ku rugamba rwo gukomeza kubihugurira urubyiruko. 

12. Ku itariki ya 2 Gashyantare 1914, Mama Inyasi yatangije urugo rw’irerero rw’ibanze (postulat) i Rwaza, maze nyuma y’imyaka ibiri, ku itariki ya 8 Ukuboza 1916, abapostulanti 7 batangira Novisiya. Ku bw’ikimenyetso cy’uko binjiye mu muryango mushya bahabwa amazina mashya, bayongeraho izina rya Mariya, Umubyeyi wabo ; biza no kuba umuco umenyerewe muri uwo muryango mushya w’abiyeguriyimana. Hashize imyaka 2 n’amezi 4, ku wa 25 Werurwe 1919, ku munsi mukuru wa Bikira Mariya abwirwa ko azabyara Umwana w’Imana, umunyarwandakazi wa mbere mu mateka, Mariya Yohana NYIRABAYOVU w’i Kabgayi, aba uwa mbere mu gukora amasezerano yo kwiyegurira Imana : Bityo Umuryango wa mbere w’Abiyeguriyimana mu Rwanda uba uravutse. Icyo gihe nibwo wahawe izina na Padiri Lewo-Pawulo Klasi, wari Igisonga cya Musenyeri Hiriti, awita BENEBIKIRA (bisobanura « abakobwa ba Bikira Mariya »), abaragiza Umubyeyi Utasamanywe icyaha. Izina rya Benebikira « rīsōbanura ko abaryitiriwe bahorana icyifuzo cyo gukunda no kwîgâna uwo Mubyeyi Utasamanywe icyaha mu kwemera kwe no mu rukundo akunda  Imana. Ni We Mubyeyi wabo n’Urugero rwabo muri byose ».

13. Hagati aho, mu mwaka w’1912, Musenyeri Hiriti « yagerageje » no gushinga Umuryango w’Abiyeguriyimana b’abafurere b’abanyarwanda. Awutangirana n’abasore bane, cyakora umwe wenyine ni we washoboye gukomeza. Ku bw’ibyago nawe apfa akiri muto, agwa muri misiyoni ya Murunda mu w’1926. Nyuma y’ibyo hongeye kugeragezwa andi mahirwe, maze mu mwaka w’1929 Musenyeri Lewo-Pawulo Klasi ahindura uburyo bwo gukora : yaretse ubusanzwe bwo gutegura abazaba ibisonga by’abapadiri bakuru, yiyemeza gushinga Umuryango w’Abiyeguriyimana wigenga mu buyobozi, Abayozefiti cyangwa “Frères Joséphites” mu rurimi rw’Igifaransa. Urugo rwo gutorezamo abifuza kujya muri uwo muryango mushya rufungurwa ku mugaragaro ku itariki ya Ukwakira 1929 i Kabgayi. Mu bihe byakurikiyeho, imiryango myinshi y’Abiyeguriyimana, cyane cyane ikomoka ku mugabane w’Uburayi, yaje mu Rwanda. Magingo aya, muri Kiliziya y’u Rwanda habarurwa imiryango irenga ijana y’Abiyeguriyimana. Iyo  miryango yose iremewe kandi ikorera mu mfuruka zose z’igihugu aho isohoreza ubutumwa.

IGICE CYA GATATU
IMIBABARO N’IBYISHIMO BYARANZE UBUZIMA BW’UKWIYEGURIRIMANA MU RWANDA

14. Nk’uko twábivuze mu butumwa twágejeje ku bakristu no ku bantu bose b’umutima utaryarya mu gihe cy’umwaka w’ubwiyunge, “mu kinyejana cya makumyabiri, amateka y’isi yose muri rusange n’ay’igihugu cyacu by’umwihariko yaranzwe no gutesha agaciro urukundo, kimwe no korora akarengane gashingiye ku ihezwa, ku ngoma z’igitugu, ku bwicanyi, ku ntambara, ku buhunzi, ku gukandamiza uburenganzira bwa muntu, ku mahohoterwa y’ingeri nyinshi kugeza ku cyaha cy’indengakamere ku isi cya jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994. Tubabajwe no kwibutsa ko umubare munini w’abakristu, barimo ndetse n’abiyeguriyimana “bijanditse muri ayo mahano y’urukozasoni, abandi birengagiza ijwi ry’ababatabaza, ntibagira n’icyo bakora ngo barwanye ako karengane karenze kwihanganirwa. Ubuzima bwa muntu bwateshejwe agaciro cyane, maze ubwicanyi buhindurwa nk’igikorwa gisanzwe”. Byabaye agahinda gakomeye kuri Kiliziya y’u Rwanda muri rusange no ku buzima bw’ukwiyegurira Imana mu Rwanda by’umwihariko. Indi mibabaro ífítanye isano ahanini n’ibikorwa byonona umugenzo mwiza w’ubudahemuka ukwiye kuranga imibereho y’Abiyeguriyimana yátumye ubwo buzima bufatwa nk’imburamumaro mu myumvire y’abantu b’iki gihe.

15. Iruhande rw’iyo mibabaro yose tumaze kurondora hamwe n’ibitekerezo by’abantu b’iki gihe babangukirwa no kugaya aho gushima no gushimira abiyeguriyimana, ntawashidikanya ko Ubuzima bw’ukwiyegurira Imana mu Rwanda, kabone n’ubwo bwagiye buhura n’imihengeri myinshi, bwakomeje kwera imbuto nziza kuko Yezu yakomeje kububamo no kubukoreramo nka Jambo wigize umuntu ku bubasha bwa Se ngo acungure abavandimwe be. Ubwo buzima bwabaye nk’itara riboneshereza mu mwijima ; bwamurikiye amateka yacu bubinyujije mu ngamba zinyuranye z’Ukwemera, z’Ukwizera n’iz’Urukundo. Ntiduteze kwibagirwa umubare munini w’Abihayimana bemeye gutanga ubuzima bwabo ngo bakize bagenzi babo mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994. Turatekereza ku buryo bwihariye nka Madamazela Felisita NIYITEGEKA wo ku Nyundo, Madamazela Doroteya MUKANDANGA w’i Kabgayi, n’abandi. Hariho abari bafite ubushobozi bwo guhunga bakava mu Rwanda, ariko biyemeza kurangwa na rwa rukundo rw’Umushumba mwiza udatererana intama ze. Ibyo byabaye nko kuri padiri Petero Selesitini NIWENSHUTI, umwe washinze Umuryango w’Ababikira bitwa ”ABARANGARUKUNDO” (Soeurs Missionnaires de la Fraternité du Christ). Yaravugaga ati : « Ese ubu ndamutse mpunze nkava mu gihugu, ndamutse ndokoye ubuzima bwanjye, maze aba bakobwa bagashirira ku icumu, Imana nazayibwira iki ? ». Yahisemo kuguma mu gihugu anagipfiramo.

IGICE CYA KANE

GUSHIMIRA IMANA N’IMIRONGO IZAGENDERWAHO MU MIHIMBAZO Y’UMWAKA WA YUBILE

16. Turashimira Imana kubera iyi myaka 100 ishize Ubuzima bwo kwiyegurira Imana bugeze mu Rwanda. Turashimira cyane abakurambere bacu mu kwemera, bo baduhishuriye inzira yo gukurikira Kristu, tugashimira n’abatubereye abahamya muri urwo rukundo rugeza n’aho ahara ubuzima bwe. N’ubwo turi mu guhimbaza imyaka 100 ishize tumenye ubuzima bwo kwiyegurira Imana, inzira iracyari ndende. Duhamagariwe buri gihe kuba abahamya bazima b’urukundo rwa Kristu, We uduhamagarira buri gihe kuba abanyampuhwe nka Data wo mu ijuru. 

17. Uwiyeguriyimana wese agomba guha Imana umwanya w’ibanze no kugena buri munsi igihe gihagije cyo kwishyira imbere ya Nyagasani, kugira ngo amugaragarize urukundo amufitiye, cyane cyane ngo yiyumvemo ko akunzwe na We. Nitwitoze kubana neza mu buryo bwa kivandimwe. Ntitukibagirwe aya magambo akomoka mu Nkuru Nziza kandi ahanura ibyerekeye Yezu n’abagomba kumubera abahamya : ”Roho wa Nyagasani arantwikiriye, kuko yantoye akansiga amavuta, agira ngo ngeze Inkuru Nziza ku bakene, ntangarize imbohe ko zibohowe, n’impumyi ko zihumutse, n’abapfukiranwaga ko babohowe, kandi namamaze umwaka w’impuhwe za Nyagasani » (Lk 4, 18- 19). Ubu buhanuzi bwa Izayi bwujurijwe muri Yezu, ni n’ubutumwa buhabwa buri mukristu wese igihe ahabwa isakramentu rya Batisimu. Ku buryo bwihariye ni ubutumwa buhabwa abantu bose biyeguriye Imana, bakiyemeza gukurikira Kristu mu buzima bwabo bwose.

18. Turashishikariza abiyeguriyimana kubaho mu buryo bwimbitse bakurikiza umuhamagaro wo gukurikira Kristu, mu njyana y’ubuhamya bw’urukundo rwa kivandimwe muri iyi si ikeneye bere na mbere abahamya kurusha abigisha.

19. Muri uyu mwaka twageneye guhimbaza Yubile y’imyaka 100 y’Ukwiyeguririmana, Kiliziya Gatolika mu Rwanda yiyemeje gushyira imbaraga mu bikorwa binyuranye izafashwamo kurushaho n’abiyeguriyimana : ü Kumanuka mu maparuwasi hagakorerwa ibyumweru by’ubutumwa hamwe n’abalayiki ;
- Gukora ibikorwa by’urukundo bigamije gufasha abatishoboye, ku buryo bwihariye abakene, abarwayi, imfungwa n’impunzi ;
- Kuba hafi y’ingo kugira ngo batege amatwi abazigize kandi babaherekeze ngo bashobore guhangara ibibazo bahura na byo muri iki gihe no kubirenga ;
- Kuba hafi y’urubyiruko rwaba urwo mu ngo n’urwo ku ishuri kugira ngo barutege amatwi
kandi baruherekeze barufasha gutegura ejo heza harwo ;
- Gupanga ibiganiro mu madiyosezi yose bigamije gucengerwa kurushaho n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka wa Yubile : « Abiyeguriyimana, impano Imana yahaye Kiliziya n’abahamya b’ukwizera ».

20. Bavandimwe muri Kristu,

Uyu mwaka wa Yubile tuwuragije Umubyeyi Bikira Mariya, Umwamikazi wa Kibeho, we Rugero rwacu mu kwiyegurira Imana no mu gukora ugushaka kwayo, Yo iduhamagarira guhinduka, gusenga no kubana mu rukundo rwa kivandimwe.

Imana nibahe umugisha mwese.

Bikorewe i Kigali, ku wa 28 Mutarama 2019, Abepiskopi banyu
 
Kuri uyu wa Kabiri Gashyantare 2019 rero, abihayimana bazaba babukereye bagiye gushimira Imana imyaka ijana bagenzi babo bambere biyeguriyimana mu muryango wa Benebikira. Imiryango y'Abihayimana mu Rwanda ifasha mu iterambere rya roho bigisha iyobokamana, basabira imbaga y'Imana kandi bamwe bakarangwa no guteza imbere uburere n'uburezi mu Rwanda, ubuzima ndetse n'imibereho myiza y'abanyarwanda. Imiryango y'abihayimana mu Rwanda bafite imiryango irenga mirongo itanu. Paruwasi Kicukiro ikaba ariyo ifite ingo nyinshi.
Padiri Leodegard Niyigena
 


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA

Ubutumire : Mpuzamiryangoremezo Mt Jeraridi

Cenetra Hotel

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018